Menu

Dominic, Murara, Colombus, Bobo, Patient Bizimana…..abahanzi ba gospel bazagaragra muri Inyarwanda Hangout Fanies III

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15/12/2012 kuva saaa kumi n’ebyiri nibwo hazaba Inyarwanda Hangout Fanies III, izabera muri Liz Bar and Restaurant, muri iki gikorwa hakaba hazanagaragaramo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana nka Dominic, Murara, Columbus, Bobo, Patient Bizimana, Alarme Ministries, Claude Ndayishimiye, Mugabe Assiel, Moise Bandora, Naphtal n’abandi benshi. Twaganiriye na bamwe muribo bagira icyo badutangariza :

 

Dominic Nic mu magambo ye yagize ati « Nishimiye kuzaboneka muri ibi birori biduhuza n’abahanzi bagenzi bacu hamwe n’abakunda indirimbo zacu muri rusange, mbifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2013, mbabwira nti muendeleye kupanda ju paka juu kwa mwaka mupya wa 2013. » Uyu muhanzi kandi ari mubazasusurutsa abazitabira bino birori.Murara Jean Paul yagize ati « Nubwo haciyeho imisni ntaboneka kubera akazi, ariko nanjye nzitabira Inyarwanda Hangout Fanies III, mu rwego rwo gusabana n’abakunzi banjye. Kandi mboneyeho no kwifuriza abanyarwanda bose Noheli nziza n’umwaka wa 2013 mutagatifu »
 
Patient Bizimana mu magambo ye nawe akaba yagize ati « Ni ubwa mbere nzaba nitabiriye Inyarwanda Hangout Fanies III kuko izindi nshuro yabaga ndi i Rubavu. Ndumva nishimye cyane kuko igikorwa nkicyi ntago cyiboneka kenshi mu buzima aho duhura n’inshuti zacu, y’aba aba fanies, abanyamakuru, abahanzi batandukanye n’abandi bantu besnhi kandi bikabera ahantu hamwe icya rimwe »
 
Bobo Bonfils yagize ati « Nditeguye gusabana n’abakunzi banjye n’abakunda ibihanga bya gospel muri rusange no kubashimira uburyo bakomeje kutugaragariza ko badushigikiye, ndetse tukabona uko tubabwira ko tubakunda.
 
Claude Ndayishimiye umwe mu bayobozi ba Radio Autantic akaba umu Model, Mc ndetse akanaririmba anabyina Kinyarwanda mu itsinda Ihirwe Style, nawe yatubwiyeko azagaragara mu Inyarwanda Hangout Fanies III kandi ndabiziko tuzagira ibihe byzia uriya munsi.
 
Colombus umuyobozi w’itsinda Capstone wamenyekanye cyane kuri « Rataya » injyana nshya yahimbye hamwe nindirimbo n’aganze, nawe yadutangarijeko azaboneka muri Inyarwanda Hangout Fanies iraba kuri uyu wa gatandatu kandi ashimira cyane Inyarwanda Ltd itegura igikorwa nkiki gihuza abantu benshi hamwe kandi bafite aho bahuriye.
 
Patrick Kanyamibwa

Leave a comment

Make sure you enter the (*) required information where indicated. HTML code is not allowed.

back to top